Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Umutare Gaby yatangaje ko ari gukora kuri Album na Extended Play (EP) icyarimwe, nk’imwe mu ntego yihaye muri uyu mwaka kugira ngo yagure ibikorwa bye ntiyicishe irungu abakunzi be, aho yahereye ku ndirimbo yise ‘Adeyi’.
Yari amaze iminsi yifashisha konti ye ya Instagram, akagaragaza ko yarangije ikorwa ry’iyi ndirimbo, ndetse yayishyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025. Kandi, agaragaza ko ariwe wayiyandikiye.
Umutare Gaby avuga ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwagutse umuntu wese ashobora kwisangamo kuko ‘ntawutifuza ibyiza, kandi ntawudacumura, ubwo abaciye mu madini barabyumva’.
Ati “Rero, impande zombie twisangamo, njyewe ku giti cyanjye nka Umutare Gaby nasanze ngomba kureba uburyo ngabanya guca imanza, n’ubwo abamenye iby’Imana birimo.”
Yavuze ko ubuzima buri wese anyuramo budakwiye kumuha impamvu zo gucira urubanza abandi kuko ‘umunyabyaha niwe mucamanza, umucamanza niwe munyabyaha’. Ati “Ni ubwo butumwa nakubiyemo muri rusange. Ubundi, ibyiza bikwiye kuganza mu byacu.”
Uyu mugabo yavuze ko asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari gukora kuri Album na EP ye n’ubwo atorohewe mu bijyanye no guhuza na ba Producer bagomba kumukorera.
Avuga ati “Ndimo gukora kuri Album ndetse na EP icyarimwe. Mfite indirimbo nyinshi zigiye zitandukanye nagiye nkoraho, ariko nyirwana no kureba uburyo nkorana n’abandi, nkareba ko duhuza na ba Producer kuko buriya hari ukuntu iyo ukora uri hano (Muri Australia) hari ukuntu ibintu bidasohoka bimeze neza ahari, ariko ubanza n’umwanya wanjye nawo uba ikibazo, rimwe na rimwe simbishyiremo imbaraga nyinshi, ariko ni bimwe mu byo ngomba guhindura.”
Akomeza ati “Ariko yaba iyo Album ndetse na EP nzagenda mbishyira hanze mu buryo bw’ikintu kimwe kimwe.”
Umutare Gaby avuga ko iyi ndirimbo ‘Adeyi’ iri mu zibaza zigize Album ye, kandi ashingiye ku buryo ikozemo “Ni indirimbo nagenewe n’isanzure, ndangije mpinduka ijwi riranguruye riyiririmbamo, nonese buri wese akagenda yiyumvamo, kuko buri wese yisangamo.”
Umutare Gaby ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane mu njyana ya Afro-Soul n’indirimbo z’urukundo. Yagaragaye nk’umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe, ariko nyuma kwimukira muri Australia, ari naho akorera umuziki muri iki gihe.
Yatangiye kumenyekana mu myaka ya 2015-2016. Indirimbo ze zasaga n’izitandukanye n’izisanzwe mu Rwanda, kuko zari zifite umwimerere wa Afro-Soul n’injyana zituje.
Zifite
amagambo arimo ubutumwa bwimbitse ku rukundo, ubuzima, n’isi muri rusange. Uyu
mugabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Mesa Kamwe, Ntawamusimbura, Urangora,
True Love n’izindi.
Umutare
Gaby yashyize ku isoko indirimbo ye nshya yise ‘Adeyi’ nyuma y’igihe gishize
ayikoraho
Umutare
yavuze ko ari gukora kuri Album na EP icyarimwe mu rwego rwo kuticisha irungu
abakunzi be
Umutare yavuze ko azagenda ashyira hanze indirimbo mu rwego rwo guteguza Album na EP
TANGA IGITECYEREZO